Nabo si shyashya!Papa yagaragaje ko hari abihaye Imana bareba filimi z’urukozasoni

Umuyobozi mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yagaragaje ko hari abihaye Imana barimo abapadiri ndetse n’ababikira biherera bakareba filimi z’urukozasoni bakunda kwita Pornographie mu ndimi z’amahanga.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu taliki ya 26 Ukwakira 2022 Papa yatangaje ko kubera imbuga nkoranyambaga bisigaye bituma hari abakozi b’Imana bareba filimi z’urukozasoni.

Nyiri ubutungane Papa Francis avuga ko hari abihaye Imana benshi bakunda gusiba ibyo bahoze bakora kuri murandasi kuko haba harimo ibihamya bishobora kwerekana ko bareba aya mashusho y’urukozasoni.

Gusa Papa Francis yakomeje avuga ko amashusho y’urukozasoni ari kimwe mu bintu bishobora kwangiza ubuzima ndetse we yakomeje avuga ko bisa na sekibi uba winjiye mu buzima bw’umuntu.


Uyu musaza w’imyaka 86 y’amavuko avuga ko buri umwe ahugira mu kureba filimi z’urukozasoni bigatuma hari benshi mu bakozi b’Imana bata umurongo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO