Nabonye Yesu icyumweru cyose - Lady Gaga wavuye ku kunywa itabi

Icyamamare mu muziki Lady Gaga yeruye yemera ko yaretse burundu kunywa itabi, ibintu agereranya nk’ibigoye kurusha ibindi yahuye nabyo.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 33, yatangarije ibi mu kiganiro yagiranye na Apple Music, aho yagize ati: “Si nkinywa itabi na busa, gusa nigeze kujya nywa amatabi 40 ku munsi.”

Lady Gaga yakomeje avuga ko yarivuyeho burundu, gusa ko ari ibintu byamugoye cyane, aho yemeza ko icyiza burya niba wihaye inshingano uba ugomba kuzuzuza.

Gaga avuga ko atazongera na rimwe kunywa itabi kuko yabonye Yesu mu gihe cy’icyumweru cyose, yemeza ko cyari igihe kigoye cyane.

Uyu muhanzikazi wenda gushyira ahagaragara alubumu ya 6 izaba yitwa ‘Chromatica’ yemeje ko agiye kugaruka ku isoko y’umuziki wa Pop.
Lady Gaga ntazongera kubarirwa mu banywa ibiyobyabwenge
Ibi ije nyuma y’uko Lady Gaga bandana ku njyana ya Country yanasohoyemo alubumu ebyiri zose mu mwaka wa 2016 na 2018 zaje no gutwara ibihembo binyuranye birimo n’ibya Oscar.

Lady Gaga avuga ko hari abamubajije icyo iyo Alubumu igamije, akababwira ko yumva ashaka kubyina cyane, ari nabyo byiganje mu ndirimbo z’iri kuri iyi Alubumu.

Lady Gaga umaze gutwara Grammy Awards 11 yemeza ko abari basanzwe bamuzi nk’umwe mu bantu babaswe n’ibiyobyabwenge bigeye kuba amateka nyuma y’uko yivugiye ko yahuye na Yesu icyumweru cyose, nubwo adasobanura uko bahuye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO