Nakataraza azakazana!Umuhanzi Davis D yatangiye kwambara imyambaro y’abagore bitera benshi ururondogoro

Umuhanzi Davis D umaze iminsi yenda gushyika icyumweru aherereye mu gihugu cy’u Burundi yatunguye benshi ubwo yashyiraga kuri instagram ye amafoto amugaragaza yambaye imyenda y’abagore ndetse nyuma y’ibi abenshi bahise batangira gucika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu muhanzi amaze icyumweru mu gihugu cy’u Burundi ndetse ahugiye mu bikorwa bijyanye no gukora umuziki harimo no gusubiramo indirimbo arimo gukorana na Big Fizzo ndetse ikaba irimo gufatirwa amashusho.
Uyu muhanzi akomeje gukora udushya tunyuranye kuko mu minsi ishize nibwo yashyiraga hanze umushinga wo gukora udukingirizo mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwirinda indwara zandurira mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ndetse nyuma y’ibi yongeye gutitiza benshi ashyira hanze imyambaro y’abagore aho yatangiye kuyambara.