Nakoresheje ufite ubumuga bw’uruhu kuko hari abakibahohotera – King James

Umuhanzi King James yatangaje icyatumye yifashisha Mukarusine Claudine ufite ubumuga bw’uruhu mu ndirimbo ye igitekerezo.

Mu kiganiro na BBC Claudine Mukarusine yavuze ko iyi ndirimbo ari urumuri ku bantu bafite ubumuga bw’uruhu nyuma yaho benshi mu bantu bumvaga ko abafite ubwo bumuga ntakintu na kimwe babasha gukora kugeza aho bashyirwa mu byiciro bisuzugurwa cyane na benshi muri sosiyete.

Uyu mukobwa yishimira ko King James ubwo yamutumagaho amusaba ko yazamwifashisha mu mashusho y’indirimbo ye ’Igitekerezo’ atabyiyumvagamo neza ko ariwe bashaka kuko muri icyo gihe mu bihugu duturanye hari ibikorwa by’ihohoterwa ry’abafite ubumuga bw’uruhu .

King James yatangaje ko nyuma yo kumva izo nkuru mbi zihohoterwa ryakorerwaga abafite umumuga bw’uruhu muri Tanzaniya byatumye afata icyemezo cyo gukoresha Claudine mu ndirimbo ye Igitekerezo nyuma yo gusanga abo bantu mu Rwanda bafite uko bitabwaho na Leta binyumze mu mashyirahamwe atandukanye yabo ariko hari ababasuzugura bakabafata uko bishakiye .

Yakomeje avuga ko yizera ko indirimbo ye ’Igitekerezo’ izahindura byinshi mu myumvire y’abafata abafite ubumuga bw’uruhu nkaho ntacyo bakwigezaho kandi ko kugeza ubu yatangiye kugira akamaro kuri benshi ndetse ‘ababayeyi benshi bagaruye icyizere cy’uko abana babo nabo batangiye kubona ubuvugizi ahantu henshi hatandukanye.

King James yasoje asaba Abanyarwanda muri rusange gukomeza kwita kubabana n’ubumuga bw’uruhu kandi bakabaha agaciro kuko nabo ari abantu kandi bashoboye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO