Sinagusezera ndira wari umusirikare – Riderman mu ndirimbo yakoreye Jay Polly

Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 2 Nzeri 2021 nibwo mu Rwannda hasakaye inkuru y’inshamugongo mu bakunzi ba muziki nyarwanda y’Urupfu rw’umuraperi Tuyishime Joshua wari ukunzwe nka Jay Polly.

Umuraperi Riderman babanye igihe kinini muri muzika wari inshuti ye magara mu rwego rwo kumuha icyubahiro yamukoreye indirimbo yise RIP Jay.

Mu kiganiro na Genesisbizz Riderman n’ubu ugifite agahinda ko kubura uwo yafataga nk’umuvandimwe.

Yagize ati”Si ibanga namwe mwandika izi nkuru nziko mwabanye na jay Polly mu nzira nyinshi mwarakoranye mu bitaramo bitandukanye n’ahandi, nashatse ikintu cyatuma ubuhangange bwe buhabwa icyubahiro mpitamo kumukorera indirimbo itazibagira imwifuriza kuruhukira mu mahoro mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk’umuraperi mugenzi wanjye."

Iyi ndirimbo mu gitero cyayo cya Mbere Riderman agira Ati “Sinagusezera ndira wari umusirikare, ni ibisanzwe ku rugamba nubwo rwose ugiye kare. Urugendo rw’ubuzima warakoze ntiwicaye, iruhukire Kabaka wari King wari Intare.”

Iyi ndirimbo yiganjemo amagambo yumvikanisha ubuhangange bwa Jay Polly mu muziki w’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2014 nibwo bwa nyuma mu mateka ya muzika Hip Hop Mu Rwanda hagaragaye ifoto igaragaramo ubusabane bukomeye ubwo Riderman yashyikirizaga mugenzi we Jay Polly igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ya Kane.


Riderman ubwo yashyikirizaga Jay Polly igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ya Kane muri 2014

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO