Nameless Campos washinze Afrimax yahawe igihembo cya Gold Play Button na Youtube

Nameless Campos ni umwe mu byamamare bikomeye wamenyekanye mu Rwanda no hanze yarwo kubera umwuga wo gukora no gutunganya amashusho y’indirimbo na filime. Kuri ubu uyu mugabo yamaze guhabwa igihembo gikomeye na Youtube cyitwa Gold Play Button.

Nameless Campos yamenyekanye mu ruganda rw’imyidagaduro nk’umwe mu batunganya amashusho y’indirimbo zitandukanye na filime.

Uyu mugabo ni indirimbo z’abahanzi bakomeye yagiye atunganya amashusho yazo ndetse ibi yabifatanyije no gushinga urubuga rwa Youtube rwa Afrimax.

Uru rubuga rwa Afrimax rwagiye rumenyekana cyane bitewe n’ibikorwa byo gufasha abantu batandukanye yaba abazwi n’abatazwi ndetse byatumye rukundwa ndetse rugasurwa, rukanarebwa cyane.

Kugeza ubu Afrimax yashinzwe n’uyu mugabo ifite ibyiciro bibiri, Ikora inkuru z’Ikinyarwanda nikora mu ishami ry’Icyongereza.

Bitewe n’uburyo uyu mugabo yakomeje gukora cyane, byatumye akomeza kugenda ahabwa ibihembo bya YouTube channel zikora neza mugihugu cy’u Rwanda.

Abantu bakurikirana umuziki bagiye kenshi bibaza impamvu uyu mugabo atagikora cyane amashusho y’indirimbo z’Abahanzi ,Ni uko ahanini asigaye yita cyane ku iterambere rya YouTube channel yiwe abereye C.E.O.

Kuri ubu aje mu baherwe u Rwanda rufite kuko afite akayabo k’amafaranga menshi cyane Ndetse akaba anabaye umuherwe wambere w’umunyarwanda ugendera mu modoka ifite pulake y’amazina ya YouTube channel yiwe.

Nameless agenda mu modoka itagira Pulake isanzwe.

Akaba yanyujije kurukuta rwiwe rwa Instagram:agira ati Imana sikora nkabantu.

Nameless Campos akaba yahawe igihembo cya Gold Play Button gihabwa umuntu umaze kugira abantu miliyoni (1,000,000) bakurikira urubuga rwa Youtube rwe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO