Nana wo muri City Maid agiye gukorana ubukwe n’umusore utuye mu Bubiligi

Uwamwezi Nadege wamenyekanye nka Nana muri Sinema Nyarwanda agiye kurongorwa n’umusore uba mu Bubiligi bamaze igihe bari mu rukundo.

Nana n’uyu musore witwa Patrick utuye mu Bubiligi ku mugabane w’Iburayi bamaze igihe bari mu rukundo dore ko byatangiye kumenyekana ubwo aba bombi bari batembereye mu mujyi wa Dubai mu ntangiro z’uyu mwaka.

Kugeza ubu imyiteguro y’ubukwe bayigeze kure dore ko bateganya gukora ubukwe muri uyu mwaka mu kwezi kwa Ukuboza.

Mukiganiro Nana yagiranye na Igihe yahamije aya makuru avuga ko ari mu myiteguro.
Ati “Ni byo ubukwe ndabufite mu Ukuboza 2021, ni ubukwe buzabera inaha iwacu nubwo umugabo wanjye atuye mu Bubiligi.”

Nubwo agiye kubana n’uyu musore utazwi cyane mu bijyanye n’imyidagaduro yo mu Rwanda Nana asanzwe afite umwana w’umuhungu witwa Ganza Lucky.


Nana n’umusore bagiye gukorana ubukwe ubwo bari bagiye kuryoshya i Dubai

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO