Nana yashimagije umukunzi we wamuhaye impano y’imodoka

Nadege Uwamwezi bakunda kwita Nana ni icyogere muri Sinema Nyarwanda aho yakunzwe cyane muri filimi y’uruhererekane yitwa City Maid,gusa Nana yashimiye cyane umukunzi we wamugeneye impano y’imodoka.

Nana abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimiye bikomeye umukunzi we wamuhaye impano y’imodoka ndetse ubutumwa bwe bwaherekejwe n’amafoto yifotoreje kuri iyo modoka.

Mu magambo ye yagize ati:Icyo navuga ni wow kandi birumvikana ko nishimye,"Ndashaka kuvuga cyane ko ngushimiye kubw’iyi mpano nziza wampaye, nishimiye imbaraga ukoresha kugira ngo unshimishe ndagukunda".

Umwaka ugiye gushira Nana yerekeje ku mugabane w’i Burayi aho yari asanze umukunzi we bari no kwitegura ubukwe mu minsi ya vuba.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO