Naomi Osaka utwite imfura yasobanuye ko ariyo mpamvu atazagaragara muri Australian Open

Nyuma yo gutangaza ko atazagaragara mu marushanwa ya Australian Open, Naomi Osaka yahishuye ifoto yerekana ko atwite imfura ndetse ko iyi ari yo mpamvu nyamukuru yabaye afashe akaruhuko.

Uyu mugore w’imyaka 25 ni umwe mu bakomeye mu mukino wa Tennis aho amaze kwegukana Grand Slam inshuro enye, Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasangije abamukurikira ko atwite imfura ye.

Osaka yikuye mu marushanwa ya Australian Open amaze kwegukana inshuro ebyiri kugirango yite ku mwana atwite, Aya makuru ayatangaje nyuma y’uko hakomeje kuvugwa inkuru z’ibihuha ku cyaba cyaratumye yikura muri aya marushanwa.

Yakomeje avuga ko uyu mwaka afite byinshi byo kwiga, Ndetse ko icyo ashyize imbere ari ukwita ku mwana we dore ko azagaruka muri aya marushanwa umwaka wa 2024.


Naomi Osaka atwite imfura

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO