Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Umuhanzikazi uririmba mu njyana gakondo ’Clarisse Karasira’ yongeye kwerekana urwo akunda umugabo we Ifashabayo Sylivain Dejoie aho aba bombi bagiye kumara umwaka umwe babana.
Uyu muhanzikazi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira ifoto y’umugabo we maze ayiherekeza amagambo y’urukundo agira ati’’ Nguyu uwo mbereye urubavu, umunyabwenge, imfura mu njyiro, agatsinda akaba umunyamahoro.
Umwaka ugiye kwihirika tubanye ariko urukundo, amahoro, ubwubahane ndetse n’ubufatanye byaraganje, narahiriwe kugira umugabo nkawe".
Clarisse aheruka kwimukira muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Maine kuwa 07 Ugushyingo 2021, aho umugabo we Ifashabayo Sylivain Dejoie asanzwe atuye nyuma y’ubukwe bwabo bwabaye muri Gicurasi 2021.
Bombi bahuye mu mwaka wa 2017 mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamariza gusa muri icyo gihe umugabo we yari mu ikipe itegura iki gitaramo maze ahura na Karasira ubwo yari agiye kumutumira muri iki gitaramo maze ubucuti bwabo butangira uwo munsi.
Umugabo wa Clarisse karasira yize muri Ghana no muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ni umwe mu bateguraga ibitaramo byiswe Umurage nyawo byo kwibuka Kamariza na Minani Rwema.