Nari umugabo ntijya ihabwa intebe Steven Gerrard yirukanwe muri Aston Villa nyuma y’amezi 11 afashe iyi kipe

Uwabaye umunyabigwi ukomeye mu ikipe ya Liverpool Steven Gerrard yamaze gusezererwa n’ikipe ya Aston Villa nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0 n’ikipe ya Fulham.

Uyu mugabo yasezerewe nyuma y’umukino wari umaze guhuza ikipe ya Aston Villa yatsinzwemo n’ikipe ya Fullham ibitego 3-0.

Steven Gerrard yari amaze amezi 11 atoza iyi kipe gusa ntabwo byari bimworoheye
kuko yabashije kubona amanota 9 gusa.

Steven Gerrard yabashije gutsinda imikino 2 gusa kuva shampiyona yatangira ndetse yakunze gushinjwa ko ikipe ye yari imaze gusubira inyuma cyane.

Umuvugizi w’ikipe ya Aston Villa yagize ati: "Turashaka gushimira Steven ku bw’imirimo ye n’ubwitange bwe kandi tunamwifuriza ejo hazaza heza."

Steven Gerrard w’imyaka 42 y’amavuko yabaye umukinnyi ukomeye kandi uhambaye mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ndetse abasha no kuba kapitene w’ibihe byose mu ikipe ya Liverpool.

Gerrard yaguriwe abakinnyi barimo Phillipe Coutinho, myugariro Diego Carlos na Boubacar Kamara ariko bikomeza kunanirana.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO