Nta mwuka mubi ukiri muri Kiyovu na KAREKEZI ngo araza muri iki cyumweru

Umutoza mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sport Karekezi Olivier, yatangaje ko azagera mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu taliki 8 Kanama 2020, ibi abitangaje nyuma y’umwuka utari mwiza umaze iminsi uri muri iyi kipe aho kugeza ubu byabaye nk’ibikemuka.

Ku wa mbere w’iki cyumweru nibwo Karekezi Olivier yumvikanye kuri Radio 10 avuga ko atazaza mu Rwanda, bitewe n’ibibazo byari mu buyobozi bwa Kiyovu Sport hagati ya Ntalindwa Theodore ndetse n’umunyemari Juvenal waguze abakinnyi batandukanye muri iyi kipe.

Mu kiganiro gito Karekezi yahaye umunyamakuru wa Genesis Tv, yavuze ko azagera mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu, yongeraho ko ubu ntakibazo kigihari cyamubuza kuza.

Karekezi Olivier yahamije ko azagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kanama saa Moya z’umugoroba (19h00). Uyu mugabo akigera Kigali azahita ajyanwa muri Hotel akorerwe isuzuma ry’icyorezo cya Covid-19.

Mu buyobozi bwa Kiyovu Sports hamaze iminsi humvikana umwuka mubi. Ku wa kabiri w’iki cyumweru nibwo bamwe mubatarumvikanaga aribo Theodore Vc Perezida wa Kiyovu Sport ndetse n’umunyemari Juvenal, bagiranye ibiganiro bemeranya gukorera hamwe nkuko Umuvugizi akaba na Vc Perezida yabitangaje.

Karekezi Olivier w’imyaka 37 y’amavuko, yagize uruhare runini ku bakinnyi benshi Kiyovu yasinyishije mu mpeshyi y’uyu mwaka ku kigero cya 100/100. Kuri ubu azayitoza mu gihe kingana n’imyaka 3.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO