Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Ndagijimana Enock wari umaze igihe ari perezida w’inzibacyuho wa Etincelles FC, atorewe kuyobora iyi kipe y’I Rubavu.
Kuri uyu wa gatandatu Tariki 12 Gashyantare 2022 nibwo habaye inama y’Inteko rusange y’ikipe ya Etincelles yabereye kuri Sitade Umuganda, ari naho hatorewe ubuyobozi bushya bw’iyi kipe.
Ndagijimana Enock watorewe kuba Perezida wa Etincelles, yahoze ari Visi-Perezida wa kabiri muri komite yari iyobowe na Hitayezu Dirigeant, waje kwegura Tariki 24 Gicurasi 2021, maze Enock asigara aziba icyuho.
Iyi kipe ya Etincelles iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 11, nyuma y’imikino ibanza ya ’Primus National League’.
Mw’itangira ry’imikino yo kwishyura Etincelles FC izakirwa na Rutsiro FC kuri Sitade Umuganda, ku cyumweru Tariki 13 Gashyantare 2022.
Ndagijimana Enock niwe Perezida mushya wa Etincelles FC
Ikipe ya Etincelles niyo iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona