Ndi Munyakazi – Bruce Melodie amaze guhabwa 50M zo kwamamaza inzoga

Umuhanzi Bruce Melodie uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda muri iki gihe yaraye ahawe miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda zo kwamamaza inzoga nshya mu Rwanda avuga ko ari mu Nyakazi aba abikwiye.

Bruce Melodie ukunzwe muri iyi minsi byumwihariko mu ndirimbo ye igezweho yitwa “Saa moya” yaraye asinye amasezerano y’umwaka hamwe n’uruganda rw’inzoga rwitwa Brok ruherereye muri Poland.

Uru ruganda rwahaye Bruce Melodie amafaranga angana na miliyoni 50 nawe akazajya yamamaza iyo nzoga. Mubyo azabakorera harimo indirimbo, kujya ayikundisha abantu binyuze ahanini ku mbuga nkoranyambaga ze.

Bruce Melodie akimara gushyira umukono ku masezerano yavuze ko abyishimiye kandi ari na byiza cyane kuba ariwe muhanzi bahisemo ngo bakorane.

Ati “Babonye nshoboye bampitamo kandi namwe murabizi ko ndi munyakazi, gusa ikiza ku muziki Nyarwanda ni uko abashoramari bamaze kutugirira icyizere haba njye n’abandi ni inyungu kuri twese.”

Iyi nzoga ni nshya mu Rwanda ariko ikaba yarakozwe mu cy’inyejana cya 19, ikorerwa ku mugabane w’Iburayi muri Poland.


Melodie yahawe Miliyoni 50 ngo yamamaze iyi nzoga

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO