Ndi gukura mu muziki, ariko nkeneye kumenya byinshi – Nick Dimpoz

Ndayizeye Emmanuel uzwi ku mazina ya Nick Dimpoz mu buhanzi no muri Sinema, avuga ko umuziki ari ikintu kitagira umupaka kuva yawinjiramo ari mu bahorana umunezero gusa ngo aracyafite byinshi byo kuwigiramo.

Mu byamamare binyuranye ku isi, benshi muri bo usanga iyo yamamaye mu gikorwa runaka nyuma hari n’ibindi yinjiramo akabifatanya.

Ibi no mu Rwanda bikunze kuhaba aho usanga umuntu ari umunyamakuru cyangwa umukinnyi wa filime ukumva nyuma y’ibyo yabaye n’umuhanzi.

Ibi ni ibyabaye no kuri Nick Dimpoz watangiye ari umubyinnyi nyuma yinjira muri Sinema none ubu no mu muziki ari gukora.

Kuba yaraje mu muziki avuga ko nayo ari impano yari afite ariko akabanza kunyura mu bindi kuko nabyo yabyiyumvagamo cyane.

Avuga ko umuziki ari ikintu kinini kuko nta mupaka ugira.

Ati “Umuziki ni ururimi rugari, nasanze kandi ari ubuzima, ndigukura ndikwigiramo byinshi…Umuziki uraruhura, utuma umuntu ahorana umunezero mbese indirimbo nicyo kintu nabonye gikorwa ku isi kizakorwa no mwijuru nkuko bivugwa ko impanda izavuga.”

Nick Dimpoz amaze gukora indirimbo nka ’Beaucoup’ yakoranye na Jay Polly, ’ Uzaba Umbwira’, ‘Bwiza bwirabura’ n’izindi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO