Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Rurangiranwa mu mupira w’amaguru Gerard Pique yatangaje ko nyuma yo gutandukana na Shakira kuri ubu yumva umubano we n’umukunzi we mushya Clara Chia wifashe neza ndetse akaba yifuza kubyarana nawe umwana wa gatatu.
Inkuru ijyanye no gutandukana hagati ya Gerard Pique na Shakira imaze amezi atatu gusa imenyekanye ndetse aba bombi batangaza ku mugaragaro ko bashizeho iherezo ku mubano wabo.
Gusa abantu benshi batunguwe no gutandukana kw’aba bombi ndetse bitangira guhwihwiswa ko Pique yaciye inyuma umugore we Shakira.
Ubwo ibi byatangazwaga kandi ko batandukanye aba bombi bakomeje kwitana ba mwana umwe akagenda avuga ko umwe ariwe ntandaro yo kugirango batandukane.
Ntibyatinze Gerard Pique yahise abona umukunzi mushya witwa Clara Chia bameranye neza mu rukundo ndetse uyu mukinnyi yamaze gutangaza ko yifuza kubyarana nawe.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru Pique yagize ati: "Ndifuza kubaka ejo hanjye hazaza hashya harimo n’umukunzi wanjye. Ndifuza kugira umwana wa gatatu kandi ndifuza ko mubyarana na Clara mu gihe kiri imbere’’.
Gerard Pique abajijwe niba kubyarana na Clara Chia ataba yihuse kuko bataramarana igihe bakundana, Pique yasubije ati:" Yego nibyo ntagihe kinini tumaranye gusa umubano wacu umaze gukomera kandi twese turifuza kugirana umuryango’’.
Gerard Pique arifuza kubyarana umwana wa gatatu n’umukunzi we mushya Clara Chia