Ndimbati yatangaje ko mu minsi iri imbere ashobora kuzasohora igitabo gikubiyemo inyigisho zikomeye

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati muri Cinema Nyarwanda yatangaje ko hari amasomo menshi yigiye muri Gereza bityo aboneraho guhamya ko mu minsi iri imbere ashobora gushyira hanze igitabo gikubiyemo inyigisho zikomeye zafasha benshi.

Uwihoreye Jean Bosco ibi yabitangaje mu kiganiro yahaye itangazamakuru aho yavuze ko abantu bakwiye kwirinda cyane kuko ngo hari abantu bafungiye ibyaha bitandukanye ariko ngo hanze aha bamwe bagakeka ko ibyo byaha bitagufungisha.

Uyu mugabo Kandi yakomeje avuga ko igitsina Gabo gikwiye kwifata cyane ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ndetse ngo mu gihe umuntu utamushatse ntabwo ukwiye kugira na kimwe umubaza.

Ndimbati avuga ko amasomo menshi yaboneye muri gereza ngo agiye kujya ayashyira mu mikino itandukanye asanzwe akina ndetse yaboneyeho no guteguza ko ateganya kwandika igitabo aho ahamya ko kizafasha benshi.

Avuga kuri iki gitabo yatangaje ko kizaba gikubiyemo ubuzima bwa gereza ndetse ngo nta kabuza kizagirira akamaro abazagisoma.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO