Neg G uheruka kumurika Album muri 2010 agiye gusohora iya kabiri

Ngenzi Serge uzwi ku mazina ya Neg The General mu muziki agiye kumurika Album ye ya kabiri yise “Perestroika” ije isanga iyitwa Parlez yamuritse muri 2010.

Neg G the General uherutse gutangaza ko ubu yagarutse neza mu muziki bitewe nibyo yanyuzemo harimo gufungwa ndetse no kujyana iwawa ubu ngo ari mu myiteguro yo kumurika Album ya kabiri.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yavuze ko agiye kumurika Album ye ya kabiri izaba yitwa “Perestroika” izaba iriho indirimbo icumi.

Umunsi nyirizina wo kuyishyira hanze ku mugaragaro ni taliki ya 15 Nzeri 2020, uburyo bwo kuyiha abakunzi be ngo azabinyuza ku rubuga rwa You tube ndetse no ku rubuga rwa haapastore.com.

Zimwe mu ndirimbo zizaba zigize iyi Album ye harimo nka “Bapinge, Agafunguzo, Agacarazo, El Jeffe, Slamer, Nzaza, Umwana n’izindi.”

Bamwe mu ba Producers bakoranye kuri iyi Album harimo Davy Denko, Holly Beat, Dr Nganji, Heavy Kick n’abandi.

Uyu muhanzi yaherukaga kumurika Album muri 2010 yitwaga ‘Parlez’, yo yari igizwe na zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane nka “Vuvuzela, Internat, Karara, Ipikipiki, Abashomeri” n’izindi.


Indirimbo zizaba zigize Album ya kabiri ya Neg G The General

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO