Abarimo Nel Ngabo, The Ben, Melodie n’abandi…Ni uwuhe uha amahirwe nk’umuhanzi w’impeshyi

Umuhanzi Nel Ngabo ubarizwa muri Kina Music ari mu bahataniye igihembo muri Kiss summer awards nk’umuhanzi mwiza w’impeshyi ya 2020 aho ahatanye n’abandi bahanzi bakomeye barimo The Ben, Bruce Melodie, King James n’abandi.

Mugihe cy’impeshyi nibwo usanga benshi mu bahanzi basohora indirimbo nyinshi bitewe n’ibirori biba bihari. Ibi bihura kandi n’ibihembo bitangwa na Radio ya Kiss fm aho ihemba benshi mu banyamuziki baba barakoze cyane muri icyo gihe.

Itangwa ry’ibi bihembo rigiye kuba ku nshuro ya gatatu aho berekanye bamwe mu bahatanye mu byiciro binyuranye bya muzika.

Umuhanzi Uncle Austin akaba n’umunyamakuru kuri Kiss fm yabwiye Genesis Tv ko uyu mwaka udushya ari twinshi muri iri rushanwa ariko ko bizamenyekana ku munsi wo gutanga ibihembo.

Ati “Hazabaho ibirori bizabera kuri internet ndetse na Radio yacu gusa nuko hajeho Covid-19 uyu mwaka twari dufite gahunda yo gukora igitaramo gikomeye ariko byarapfuye ni ukubyihanganira ni ingaruka rusange.”

Kuva iki gikorwa cyatangira ngo hari byinshi bimaze guhinduka ku muziki Nyarwanda.
Ati “Kuva kiss summer awards zatangira muri 2018 haba mu bahanzi bashya cyangwa abasanzwe zituma bakora cyane mugihe cy’impeshyi kugirango bahembwe kandi ni ikintu kiza cyane.”

Austin avuga ko ubu bahemba abakoze cyane mugihe cy’impeshyi ariko ngo Imana nibashoboza bazajya bahemba abakoze mugihe cy’umwaka.

Kugeza ubu bamaze gutangaza ibyiciro bine ariko ngo hari n’ibindi bizagenda bitangazwa ariko bidasaba gutora.

Ibihembo byabazaba batsinze biteganyijwe ko bizatangwa taliki ya 13 Nzeri 2020.

Ibyiciro bamaze gutangaza n’abahatanye.

Best new summer artist: Kevin Kade, Juno Kizigenza, B-Threy, Ariel Wayz, Calvin Mbanda.

Best Summer songs: ‘Igare’ ya Mico The Best, ‘Do me’ ya Marina na Queen Cha, ‘Ntiza’ ya Mr Kagame na Bruce Melodie, ‘Ubushyuhe’ ya Deejay Pius na Melodie, ‘Saa moya’ ya Melodie

Best summer artist: Bruce Melodie, King James, Platini, The Ben, Nel Ngabo.

Best summer Producer: Made beat, Element, Knoxbeat, Clement, Davydenko

Muri iki cyumweru nibwo hatangiye uburyo bwo gutora uwo ukunda binyuze ku rubuga rwa kiss fm aho umuntu umwe aba yemerewe gutora rimwe ku munsi.


Izi nizo ndirimbo zihatanye mu zakunzwe muri iyi mpeshyi


Abahanzi bakizamuka nabo bahawe amahirwe


Abatunganya indirimbo bahatanye harimo na Element mushya


Muri aba bahanzi wowe ni uwuhe uha amahirwe?

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO