Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Umuhanzi Nel Ngabo ukorera umuziki muri Label ya Kina Music yatsinze urubanza yaburanaga azira amashusho yagaragaye mu ndirimbo ye yise Sawa imaze umwaka umwe isohotse.
Nyuma y’ icyumweru avuye muri Canada gukora ibitaramo bitandukanye yahuriyemo n’ umuhanzi The Ben, kuri Nel Ngabo yarari mu rubanza yaregwagamo azira gukoresha ibihangano by’abandi atabiherewe uburenganzira.
Byangabo Nelson wamenyekanye nka Nel Ngabo amaze igihe kinini aburana aho yaregwaga n’umunyabugeni wakoze amashusho maze akayagurirwa na Hotel imwe muzikorera hano mu mujyi wa Kigali, bikaza kugaragarako Nel Ngabo yayakoresheje mu ndirimbo ye yakoze akayita ’Sawa’.
Umugabo witwa KWIZERA Elyse avuga ko ibi bishushanyo n’ibibumbano yabikoze yumvikanye n’uwubakishaga iyi hotel bavugana ko yazana ibihangano bye akabihashyira kugira ngo mu gihe cyo gutaha iyi hotel azabone ababigura cyangwa uwabikunda akamushushanyiriza ibye.
Uhagarariye Nel Ngabo mu mategeko avuga ko mu ndirimbo yabo Sawa hagaragaramo ibishushanyo byinshi kandi bitandukanye ku buryo nta gihamya ko ibi bishushanyo byaba ari ibya KWIZERA Elyse.
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwa Kina Music bujya gukora iyi ndirimbo bari bumvikanye na Hotel ivugwa muri uru rubanza bakabemerera kuhafatira amashusho.
Nel Ngabo yatsinze urubanza yashinjwaga gukoresha ibihangano adafitiye uburenganzira