Nessa wahoze afashwa na Oda Paccy yavuze impamvu yatumye batandukana

Umurerwa Vanessa uzwi nka Nessa wahoze afashwa n’inzu ya Ladies Empire yashinzwe n’umuhanzikazi Oda Paccy yasohoye indirimbo ebyiri icyarimwe avuga impamvu nyamukuru yatumye atandukana n’iyi nzu.

Nessa yasohoye indirimbo ebyiri icyarimwe harimo iyitwa “Allhamdullilah na Tubikore”, avuga ko impamvu yazisohoreye rimwe ari uko hari haciyemo igihe adasohora indirimbo bitewe no kubura umwanya bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Uyu mukobwa yari mu bahanzi babiri bafashwa na Label ya Ladies Empire ariko aza kuvamo atahamaze igihe nubwo impande zombi icyo gihe zitigeze zitangaza impamvu yitandukana ryabo.

Avuga ko we na Oda Paccy batandukanye mu buryo bwemewe nkuko amasereno yabivugga ko imikoranire nitagenda neza bazayasesa.

Mubyo bapfuye avuga ko harimo ukutumvikana ibintu bimwe na bimwe bari barumvikanye we yareba agasanga ari kubihomberamo.

Ati “Hari uburyo yamfataga bikangora ku buryo ntari bwihanganire kugumana nawe kuko rimwe na rimwe nakekaga ko ari kumfata nabi kuko ndi umuhanzikazi kimwe nkawe.

Rero yaba njye cyangwa undi muntu nizerako nta wakwishimira kubaho atanezerewe aribwo nahitagamo kugenda nkamusezera.

Mu gusoza amasezerano twari dufitanye ntabwo twicaye ngo tuganire kuko ibaruwa yo gutandukana kwanjye na we yayihaye undi muntu arayinzanira naho ibijyanye n’ideni byo twese nta numwe ufite umwenda yasigariyemo undi.”

Ashimira cyane Oda Paccy bitewe nibyo yamukoreye mugihe barikumwe birimo indirimbo ebyiri z’ifite n’amashusho ndetse no kumuhuza n’abandi bantu bamusha muri uru rugendo rwe rwa muzika.

Ubu aho ari ngo ari gukorana na Producer witwa Beat Killer ari nawe uri kumukorera Album ye ya mbere.


Ashimira Oda Paccy kubera icyizere yamugiriye amusinyisha

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Gilbert Gbzo

    nessa nessa ndagufana cyane rwose nkurinyuma gusa abafana bawe twizereko wahisemo neza kd indirimbo nshyashya washize hanze ninziza byahatari komerezaho

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO