Netflix yamaze guhagarika filimi nshya ya Will Smith nyuma yo gukubitira urushyi Chris Rock mu ruhame

Kuri ubu raporo yavuze ko imwe mu mishinga mishya ijyanye na filimi za Will Smith iravuga ko igiye guhagarikwa ku rubuga rwa Netflix nyuma yo kugaragaza imyitwatire idahwitse ubwo yasagariraga umunyarwenya Chris Rock akamukubitira urushyi mu ruhame.

Nk’uko ikinyamakuru The News Reporter kibitangaza uyu mukinnyi yatunguye isi yose ubwo yakubitiraga mu ruhame umunyarwenya Chris Rock ubwo yari avuze ku mugore we Jada Pinkett Smith.

Urubuga rwa Netflix rucuruza ndetse rukagira uruhare mu gutunganya filime zihagaze neza mu ruhando rwa sinema ku isi, rwatangaje ko rwahagaritse ikinwa rya filimi nshya ya Will Smith yitwa "Fast and Loose".

Ibi bije nyuma y’aho uyu mugabo w’icyamamare yakubise urushyi umunyarwenya Chris Rock mu birori bya Oscar Awards 2022 nyuma y’uko uyu munyarwenya yari avuze ku mugore wa Will Smith asa naho amutebyaho avuga ko adafite umusatsi.

Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi ba Netflix witwa Ted Sarandos aganira n’ikinyamakuru Los Angeles Times yavuze ko Netflix yafashe umwanzuro wo kuba ihagaritse filimi ya Will Smith yitwa Fast and Loose.

Iyi filimi yakinwaga irangajwe imbere na nyiri ubwite Will Smith, Ted Sarandos yagize ati" Netflix ntabwo ishyigikiye urugomo bityo filimi Fast and Loose twarimo gukora ya Will Smith twabaye tuyihagaritse kuyikora mu gihe tucyirimo kwiga ku myitwarire ye".

Ibikorwa byose bijyanye n’iyi filimi tubaye tubihagaritse gusa ibi bije nyuma y’aho uwari uyoboye iyi filimi yari amaze iminsi asaba ko Will Smith yasimbuzwa undi mukinnyi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO