Amafoto 45 y’uburyo abaturage barimo kwitwara mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Uyu munsi tariki 5 Gicurasi 2020, wari umunsi wa kabiri ingamba nshya za guverinoma y’u Rwanda zishyizwe mu bikorwa, aho zirimo ko abaturage bava mu ngo zabo bakajya gushaka ubuzima nyuma y’iminsi 43, badasohoka.

Guverinoma y’u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakoze inama tariki 30, yemeza ko, ishingiye kungamba yari yarafashe zo kugumisha abaturage mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 zagenze neza, yemeza ko abaturage bazasubukura imirimo tariki 4 Gicurasi.

Ku munsi w’ejo Tariki 4 Gicurasi, nibwo izi ngamba zahise zitangira gushyirwa mu bikorwa. Mu mabwiriza Leta y’u Rwanda, yari yashyizeho, harimo ko nta bantu bagomba kwegerana, ndetse ko hagomba gushyirwamo umwanya ungana na metero imwe.

Izindi ngamba zashyizweho, harimo ko abaturage bagomba kwambara udupfukamunwa, ndetse no kuva mu rugo hagati ya saa kumi n’imwe za mugitondo kugeza saa mbili z’ijoro (5h00-20h00). Camera za Genesisbizz zatembereye umujyi wa Kigali zireba niba ayo mabwiriza ari gukurikizwa n’abaturage.
AMAFOTO
Aya mafoto ni ayo ku mugoroba wa wok u wa 4 Gicurasi ndetse no ku wa 5 Gicurasi.
Amafoto yo ku mugoroba wo ku wa 4 Gicurasi mu mujyi wa Kigali
Mu mujyi aho imodoka zitegerwa
Bamwe bubahirizaga intera ya metero



Mbere yo kwinjira muri Gale, abantu babanza gukaraba intoki.

Mu mujyi hari abacuruza udupfukamunwa












Ahacururizwa serivise zamafaranga y’ingendo ashyirwa ku ikarita.

Amafoto yo mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Gicurasi mu Mujyi wa Kigali

I Gikondo, merezi ya II ahazwi nk’ahategerwa Buss

Rwandex hategerwa Buss




Rwandex hategerwa Buss
Kwinira muri Banki zitandukanye, umuturage yasabwaga kubanza gukaraba intoki.









Isoko rya Ziniya Kicukiro




Photocredits: ISHEMA CHRISTIAN

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO