Neymar ashobora kwerekwa imiryango yerekera hanze ya Paris Saint Germain vuba

Neymar Junior niwe mukinnyi wa mbere uhenze kurusha abandi ku isi mu mateka kugeza uyu munsi. Mu mpeshyi y’uyu mwaka ashobora kwerekwa imiryango isohoka i Paris kubera imyitwarire ye idatanga umusaruro.

Nyuma y’uko Paris Saint Germain ikubitiwe ahareba i Nzega na Real Madrid, kongeraho imyitwarire ya Neymar wari umaze iminsi yitwara nabi, Ibi byose biri mu bimwongerera ibyago byo kwerekwa imiryango isohoka i Paris niba nta gikozwe mu maguru mashya.

Mu minsi yashize Thierry Henry yigeze kuvuga ko Neymar afite ikibazo cyo mu mutwe ndetse ko akwiriye kwitabwaho n’umuganga kuko bidasanzwe kubera umusaruro muke ari gutanga muri iyi minsi.

Biteganyijwe ko Neymar w’imyaka 30 ashobora kwerekwa imiryango isohoka muri Paris Saint Germain bitarenze impeshyi y’uyu mwaka w’imikino niba nta musaruro atanga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO