Neymar yamaze kugaruka mu myitozo muri Paris Saint Germain nyuma yo kunanirwa gufasha Brazil kwegukana igikombe cy’Isi

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Brazil ndetse akaba na ngenderwaho muri Paris Saint Germain bwana Neymar Jr Santos yamaze kugaruka mu myitozo aho ari kumwe na mugenzi we bakinana Marquinhos.

Neymar na mugenzi Marquinhos bagarutse mu myitozo nyuma y’uko bagiye mu gikombe cy’isi ikipe yabo ihabwa amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe cy’Isi cyagombaga gukinirwa muri Qatar gusa ntabwo byagenze neza ubwo iyi kipe yasezererwaga na Croatia kuri Penaliti muri kimwe cya Kane cyirangiza.

Nyamara nubwo Brazil yahabwaga amahirwe ntabwo yabashije kubigeraho ahubwo byarangiye ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye igikombe cy’isi ibifashijwemo na Lionel Messi.

Kugeza ubu nubwo abakinnyi benshi bamaze kugaruka mu myitozo ya Paris Saint Germain kuri ubu iyi kipe itegereje kizigenza Lionel Messi wabashije kwegukana igikombe cy’Isi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO