Neymar yasabiwe gufungwa kubera amanyanga ashinjwa kuba yarakoze ubwo yagurwaga mu ikipe ya Santos

Kimwe mu bigo by’ishoramari cyo mu gihugu cya Brazil cyasabiye umukinnyi Neymar Jr Santos igifungo cy’imyaka 5 ndetse kuri ubu akurikiranyweho icyaha cy’uburiganya hamwe na ruswa yabaye mu masezerano ye ubwo yerekezaga muri Barcelona ubwo yavaga muri Santos.

Iki kigo cyitwa DIS cyari gifite uburenganzira ubugera kuri 40% kuri Neymar ubwo yari akiri mu ikipe ya Santos ndetse iki kigo kivuga ko cyahombye amafaranga mu gihe yagurwaga.

Neymar w’imyaka 30 y’amavuko yahise ahakana aya makuru yivuye inyuma gusa atsindwa ubujurire mu rukiko rukuru rwa Espagne mu mwaka wa 2017.

Kuwa mbere, uyu mukinnyi wa Paris St-Germain agomba kwitaba imbonankubone urukiko ruherereye i Barcelona mu gihugu cya Espagne gusa biteganyijwe ko urubanza rwa Neymar ruzamara ibyumweru 3.

Abandi baregwa ni ababyeyi ba Neymar, ayo makipe yombi, Josep Maria Bartomeu wahoze ari perezida wa Barcelona na Sandro Rosell, ndetse na Odilio Rodrigues wahoze ari perezida wa Santos.

Iyi kompanyi ivuga ko yashoye imari muri Neymar Jr ivuga ko uyu mukinnyi atagurishijwe ku ikipe yatanze menshi kuko ngo hari izatangaga miliyoni 60 bituma bahitamo Barcelona yatanze make.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO