Neymar yatangaje ko igikombe cy’isi cya 2022 kizaba icya nyuma azakina

Neymar yatangaje ko igikombe cy’isi cy’umukino w’umupira w’amaguru giteganyijwe mu mwaka wa 2022 muri Qatar gishobora kuzaba icya nyuma azaba akinnye.

Uyu rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint-Germain w’imyaka 29 yatangaje ko kwegukana igikombe cy’isi ari inzozi ze zikomeye gusa nanone yavuze ko abona imbogamizi nyinshi zishobora gutuma igikombe kizaba mu mwaka wa 2022 kiba icya nyuma azakina.

Mu magambo ye yagize ati ’’ Ndatekereza ko igikompe cy’isi cya 2022 kizaba icya nyuma. Nkibona nk’icya nyuma kubera ko ntazi neza niba nkifite mfite imbaraga zo gukina umupira w’amaguru. ’’

’’Nzakora buri kimwe gishoboka kugirango nitware neza, nzakora buri kimwe gishoboka kugirango mpeshe intsinzi igihugu cyanjye. Icyo gihe nzaba ngeze ku nzozi zanjye narotaga, kuva nkiri umwana. Nizeyeko nshobora kuzigeraho.’’

Ikipe y’igihugu ya Brazil ntiyigeze yegukana igikombe cy’isi kuva mu mwaka wa 2002 ndetse Neymar yafashije ikipe y’igihugu ya Brasil kugera muri kimwe cya kabiri na kimwe cya kane cy’irangiza mu nshuro ebyiri yakiniye iyi kipe mu gikombe cy’isi hagati y’umwaka wa 2014 na 2018.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO