Ingamba nshya Ciney agarukanye mu muziki nyuma y’imyaka 7 adakora

Umuhanzikazi Uwimana Aïsha Ciney wakanyujijeho mu njyana ya Hip Hop mu myaka ya 2011 kugeza muri 2014 wari umaze imyaka isaga 7 ataboneka mu ruhando rwa muzika nyuma yo gushinga urugo agarukanye ingamba zikomeye mu muziki.

Ciney ni umwe mu bakobwa bakoze umuziki wa Hip hop bagakundwa byimazeyo, ariko yari amaze igihe atumvikana cyane mu muziki. Mu 2014 nibwo yaherukaga gukora indirimbo.

Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Tuma Bavuga’, ‘Ndabaga’, ‘Igire’, ‘Arabizi’, n’izindi nyinshi.

Mu kiganiro na Genesisbizz yadutangarije ko agiye kugaruka mu muziki kuko bimwe mu byatumaga atumvikana ari akazi ndetse n’ishuri yakomatanyaga ntabone umwanya uhagije.

Yagize ati”Icyatumye nsa nk’ubaye mpagaritse umuziki nari mfite ibintu byinshi, nari umunyeshuri ndetse mfite n’akazi nakoraga umunsi wose, urumva ko karangiraga n’ubundi ngahita njya kwiga simbone umwanya, nkafata n’igihe cyo kwita ku bana mu rugo byose bigatuma ntabona uko mbihuza byose mpitamo kuba mbihagaritse .

Yavuze ko ubu yabohotse akaba ari mu mishanga mishya ndetse akaba ari gukora indirimbo nshya agiye gushyira hanze mu minsi ya vuba.

Yagize ati”Ubu nagarutse, ndi gukora indirimbo nshya ndetse n’amashusho ari gutunganywa ku buryo mu minsi mike abakunzi banjye bagiye kongera kumbona.”

Yanze kugira byinshi avuga kuri iyi ndirimbo yemeza ko mu minsi mike abakunzi be bazabona ibihangano bishya kandi uyu mwaka akaba ateganya ibikorwa byinshi bya muzika ku buryo abamukunda batazongera kumubura.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO