Ngiye kubaka ikipe bose batinya! Thomas Tuchel wa Chelsea mu kimwaro gikomeye nyuma yo kwerekana ko amagambo atandukanye n’ibikorwa

Magingo aya ikipe ya Chelsea ikomeje kuba insina ngufi nyuma yo gutsindwa na Southampton mu ijoro ryakeye bigatuma abenshi batangira gushidikanya ku bushobozi bw’umutoza.

Mu ijoro ryakeye ikipe ya Chelsea yongeye gutsindwa umukino wa kabiri mu mikino 5 imaze gukina muri shampiyona y’Ubwongereza aho kugeza uyu munsi iyi kipe ifite amanota 7 kuri 15 amaze gukinirwa.

Ubwo yari amaze gushira impumpu mu ikipe ya Chelsea umutoza Thomas Tuchel yari yatangaje ko agiye kubaka ikipe ikomeye kuburyo abantu benshi ngo bazajya bahura n’iyi kipe bakayitinya bikomeye.

Nyamara Chelsea yabanje kuyobora umukino aho ku munota wa 23 Raheem Sterling yafunguye amazamu gusa ntabwo byaje kuyihira kuko yaje kwishyurwa igitego yatsinze ndetse itsindwa n’ikindi gitego bityo bituma igice cya mbere kirangira ikipe ya Southampton iyoboye umukino.

Abenshi batangiye gutekereza ko iyi kipe ishobora kwishyura mu gice cya kabiri gusa ntabwo ariko byagenze ahubwo habuze gato ngo itsindwe n’ibindi bitego mu gice cya kabiri.

Kuri ubu umutoza Thomas Tuchel ntabwo yorohewe nyuma yo kunanirwa gutsinda umukino wo mu ijoro ryakeye ndetse benshi bakomeje kwibaza iherezo ry’uku gukomeza gutsindwa kwa Chelsea kuko yabashije kugura abakinnyi batandukanye kandi bakomeye ndetse bashobora no gutanga ibisubizo bitandukanye mu kibuga ariko umusaruro ugakomeza kubura.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO