Ni amareshya mugeni Rayon Sports kwiyegereza abafana birakomeje ubu noneho yageze ku bana bato mbere yo kwesurana na Marines FC

Nyuma yo gusesekara mu Karere ka Rubavu ikipe ya Rayon Sports yahise isura abana bato biga ku kigo cy’amashuri abanza cya Muhato giherereye mu Karere ka Rubavu.

Mbere yo gukina na Marines FC mu mukino wa shampiyona utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu Rayon Sports yakomeje uburyo bwo kwiyegereza abafana nk’uko yabyiyemeje ihera ku bana bato.


Iyi kipe yageneye aba bana impano y’imipira umunani yo gukina abanyeshuri ba GS Muhato I Rubavu gusa abenshi batekereza ko ari mu rwego rwo gufata bugwate imitima y’aba bana bakiri bato kugirango bayikunde.


Rayon Sports yazamukanye abakinnyi 21 yerekeza i Rubavu gukina na Marines FC ndetse iyi kipe ikunze kugora bikomeye iyi kipe.

Uyu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona urahuza Rayon Sports na Marines uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2022 kuri Stade Umuganda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO