USA:Ni ibicika muri Leta ya Indiana umukobwa yishe umusore bakundana akeka ko amuca inyuma

Muri Leta ya Indiana, umukobwa yishe umusore bakundanaga amugongesheje imodoka inshuro eshatu nyuma yo gukeka ko amuca inyuma,ndetse ibi yabikoze kuko ngo yamusanganye n’undi mukobwa mu kabari.

Uyu mukobwa witwa Gaylyn Morris w’imyaka 26,yishe umusore Andre Smith bakundanaga amugongesheje imodoka inshuro zigera kuri eshatu aho ngo yamuhoye ko yamusanganye n’undi mukobwa mu kabari.

Polisi y’uyu mujyi yatangaje ko umutangabuhamya yavuze ko uyu mukobwa yamenye icyerekezo uyu musore yarimo akoresheje I Phone bituma amusangana n’undi mukobwa mu kabari.

ubwo umusore yahagurukaga asa n’umuhunga asohotse ngo agende uyu mukobwa yahise yatsa imodoka amugonga n’umujinya mwinshi maze bimuviramo kuhasiga ubuzima.

Urubuga rwitwa Wishtv.com rwatangaje iyi nkuru ruvuga ko kugeza ubu uyu mukobwa yemera icyaha ndetse akaba akiri gukurikiranwa n’inzengo z’abashinzwe umutekano.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO