Ni ishyano ryiseguye irindi kuko abantu 13 bahitanywe n’impanuka kubera indege y’intambara y’Uburusiya hafi ya Ukraine

Ibitangazamakuru bitandukanye byandikirwa mu gihugu cy’Uburusiya byatangaje ko abantu bagera kuri 13 aribo bamaze kumenyekana baguye mu mpanuka y’indege y’intambara y’Uburusiya.

Iyi ndege yaguye mu nyubako ndende igeretse inshuro zigera ku 9 icyakora ngo nyuma y’iyi mpanuka umuriro wahise ufata izindi nyubako byegeranye.

Kugeza ubu Leta y’Uburusiya yatangaje ko abakora ibikorwa by’ubutabazi batangaje ko abagera kuri 13 aribo bamaze kugwa muri iyi mpanuka ndetse ngo hari n’inkomere nyinshi zigera kuri 19.

Iyi mpanuka yabereye mu duce Uburusiya buherutse kwigarurira muri Ukraine mu Majyepfo y’iki gihugu.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yabwiwe iby’iyo mpanuka ahita yohereza itsinda ry’abaminisitiri b’ubuzima n’abashinzwe ubutabazi n’abo mu nzego z’ibanze kujya gukurikirana ibyabaye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO