Ni mpamvu ki Uburusiya bwitegura gufunga gaz bwohereza mu Burayi mu mpera z’uku kwezi ?

Uburusiya bwatangaje ko mu mpera z’uku kwezi buzaba bwamaze gufunga gaz bwohereza mu Burayi ndetse ibi byafashwe nk’ikibazo cya pilitike ishingiye ku ntambara burwana na Ukraine.

Ikigo cya Leta y’Uburusiya gitunganya gaz n’ibiyikomokaho Gazprom kuri uyu wa gatanu cyatangaje ko kizafunga imiyoboro itwara gaz mu Burayi ku mpamvu zo kuyisana.

Iri tangazo ryateje impagarara mu bihugu by’Uburayi bisanzwe bikoresha iyi gaz ituruka mu Burusiya nk’Ubudage n’ibindi bihugu byo mu Burayi bwunze ubumwe aho bitumiza hafi 40% ya gaz yose bikoresha mu Burusiya.

Impamvu nyamukuru yo gufunga iyi miyoboro yatewe no kugabanuka mu ngano ya gaz ishobora gutwara biturutse ku bibazo bya tekinike bisaba kubanza gukemurwa ikazabona gufungurwa nyuma .

Ubudage bwatangaje ko izi mpamvu zatanzwe n’Uburusiya ko ari impamvu za politike ishingiye ku ntambara burwana na Ukraine ndetse bukaba bushaka kubona aho buhera buzamura ibiciro bya gaz.



Ku mpuzandengo ibiciro bya gaz bimaze kwikuba kabiri ku isoko ugereranyije n’umwaka ushize

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO