Ni muto ariko ibikorwa biruta amagambo! Carlos Alcaraz yakoze amateka akomeye yegukana US Open

Umusore muto cyane ukomoka mu gihugu cya Espagne, Carlos Alcaraz yerekanye ko ubushobozi bwe muri Tennis buhanitse bituma yegukana Grand Slam ye ya mbere mu rukerera rwo ku cyumweru.

Bwana Alcaraz yabashije gutsinda umukino wari ukomeye cyane ubwo yahangamurahga Umunya Norway witwa Casper Ruud akamutsindira ku mukino wa nyuma wa US Open atwara iki gikombe kibarizwa muri 4 bikomeye cyane muri Tennis.

Bwana Alcaraz yabashije gutsinda mugenzi we ukomoka muri Norway amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma wa Grand Slam ye ya mbere.


Ubusanzwe Alcaraz afite imyaka 19 y’amavuko ndetse niwe musore muto wegukanye Grand Slam nyuma ya Rafael Nadal watwaye Roland Garros cyangwa French Open mu 2005 nawe akiri muto cyane.

Nyuma yo kwitwara neza Carlos Alvarez yahise ahigika abandi bakinnyi bagenzi be muri Tennis bituma kuri ubu ariwe uyoboye mu bakinnyi bakina uyu mukino dore ko aza ku mwanya wa mbere.


Ruud w’imyaka 23 watsinzwe nawe aba yaje ku mwanya wa mbere ku Isi iyo aramuka atsinze, ariko yatsinzwe imikino ibiri ya nyuma y’aya marushanwa 4 akomeye cyane.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO