Ni umuhinzi ariko yagannye umuziki ngo kuko ari umurage yagabiwe na Rurema

Murenzi Yonah ni umusore ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana avuga ko yize ubuhinzi ariko akaza kwisanga mu muziki kuko ari umurage yahawe na Kristo kugirango ajye yamamaza ko ari umwami.

Murenzi ni umusore w’umunyarwanda wavukiye muri Uganda, avuga ko yavukiye mu muryango wabaririmbyi byumwihariko Nyina kuko ngo asengera muri Hope in Jesus Ministries.

Nubwo akora ni umunyeshuri mu mwaka wa kane muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’ubuhinzi cyane mu kumenya ubutaka.

Kuza mu muziki kwe ngo ni amahitamo y’umwami Yesu.

Ati “Kuza mu muziki ni Kristo wabihisemo abona ko ndi uwo kwizerwa angabira umurimo we nanjye nemera guhora namamaza ko ari umwami.”

Uyu musore watangiye umuziki muri 2014 yasohoye indirimbo nshya yise “Ngwino usange Yesu.”

Ati “Iyindirimbo nabwiraga abantu ko muri Kristo ariho babonera amahoro kuko ku ruhande rwanjye nasabwaga gukora ibyo Kristo yasize atubwiye ngo mugende mu mahanga yose mubwirize ubutumwa bwiza abemera mubabatize bivuze gukizwa.”

Intego ye mu muziki avuga ko ari uko yabona abantu benshi baza kuri Kristo ikindi abantu bakamenya ubutumwa bwiza Nyakuri, isi yose ikamenya ko ariwe mwami kandi ari nawe nzira yonyone itugeza mu ijuru.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO