Ni umunyamutima w’umwimerere – Umutoma wa Knowless ku mugabo we wagize isabukuru

Ishimwe Clement umugabo wa Ingabire Butera Jeanne d’Arc [Knowless] uyu munsi yagize isabukuru y’amavuko. Umugore we mu rwego rwo kwishimira uyu munsi mukuru w’umugabo we yamubwiye ko afite umutima wihariye.

Uyu munsi taliki ya 1 Nzeri mu byamamare bivuka harimo na Ishimwe Clement akaba ari umwe mu bagabo bubashywe muri muzika nyarwanda kuko nta muhanzi ukomeye utaramuca mu biganza ndetse azwiho kuba umunyamwuga ugendera ku mahame akomeye ari nayo atuma we n’abo bakorana batera imbere.

Kuri uyu munsi we w’amavuko umugore we akaba n’umuhanzi ukomeye mu Rwanda Butera Knowless yifatanyije n’abandi benshi yifuriza umugabo kugira umunsi mwiza w’amavuko.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yabanje kwandika ijambo rimwifuriza isabukuru nziza arenzaho irindi ryo mu cyongereza ariko ugenekereje mu Kinyarwanda rigira riti “Uri unmunyamutima w’umwimerere.”

Knowless na Clement basezeranye ku itariki ya 7 Kanama 2016, Bambikanira impeta mu busitani bwa hoteli Golden Tulip mu Mujyi wa Nyamata.

Uretse kuba bararirimbanaga , uyu muhanzikazi yanigaga mu kigo kimwe na Clement, ikigo cy’ishuri ryisumbuye APACE (ari naho ubucuti bwabo bwatangiriye) gusa biba akarusho muri 2012 ubwo yamusinyishaga muri Kina Music, biba urugendo rushya rwa Knowless wari uvuye mu biganza bya Safi.

Kuva barushinga bamaze kubyara umwana umwe w’umukobwa witwa Ishimwe Or Butera, ubu batuye mu karere ka Bugesera.


Knowless na Clement bakoze ubukwe muri 2016, ariko na n’uyu munsi barakerekana ko urukundo rwabo ari rushya

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO