Ni urujijo Joe Biden yatangaje ko atigeze amenyeshwa ibyavuye mu gusaka urugo rwa Donald Trump

Mu kiganiro Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaye itangazamakuru yatangaje ko atigeze amenyeshwa ko FBI ifite gahunda yo kujya gusaka impapuro z’ibanga z’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Donald Trump.

Biden yatangaje ko atigeze abwirwa ko Donald Trump yaba afite impapuro z’ibanga ndetse akomeza ahamya ko kugeza ubwo yajyaga gusakwa iwe mu rugo atigeze abimenyeshwa aho yanahamije ko atigeze abigiraho ikibazo kuko ntabwo ngo yifuzaga kwivanga mu mikorere y’ubutabera.

Perezida Biden yakomeje avuga ko atanifuje gusaba izo mpapuro z’ibanga zakuwe kwa Trump kuko ngo byose biba biri mu maboko y’ubutabera.

Ibi bije bishimangira kandi andi magambo Biden yavuze mu minsi ishize aho yatangaje ko we nta rupapuro na rumwe yigeze yakira rukubiyemo ibyavuye mu iperereza FBI yakoze mu rugo rwa Donald Trump.

Gusa kugeza uyu munsi bivugwa ko mu rugo rwa Donald Trump hafatiwe impapuro zitandukanye zirimo amabanga atandukanye ndetse ngo hari n’izindi nyandiko zigera kuri 18 zafashwe n’abakozi ba FBI kandi ngo zikubiyemo amabanga akomeye cyane.

Nubwo bwose ngo izi nyandiko zikubiyemo amabanga ahambaye ndetse hakaba harimo n’amabanga ajyanye n’igihugu Biden yavuze ko yizeye ko ubuyobozi bwe ndetse n’abakozi bakora mu nzego zijyanye n’ubutabera ngo bazi neza ibyingenzi bikubiye muri izo nyandiko.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO