Ni urutare rukomeye!Emmanuel Petit wakiniye Arsenal yashimagije myugariro William Saliba kuri ubu wahamagawe muri Les Bleus

Umunyabigwi wa Arsenal Emmanuel Petit yeruye avuga ko myugariro William Alain Andre Gabriel Saliba ngo ari urutare rukomeye ruzakomeza kubakirwaho ubwugarizi muri Arsenal no mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.

Emmanuel Petit atangaje ibi mu gihe uyu musore yashyizwe mu bakinnyi 11 beza ba Premier League kugeza ubu ndetse akomeza ahamya ko kuba yarahamagawe mu ikipe y’igihuguu y’Ubufaransa ngo abikwiye.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko William Saliba yakoze akazi gakomeye kuva umwaka ushize ubwo yakiniraga ikipe ya Olympic de Marseille ndetse avuga ko kuri we abona ko ubushoobozi bwe yabweretse Arteta.

Emmanuel Petit yatangaje ko William Saliba yatangiye kwerekana ubushobozi bwe kugirango buri wese atazamushidikanyaho ndetse ngo ni muri urwo rwego yiyeretse neza n’umutoza we Mikel Arteta.

Uyu mugabo yasoje avuga ko Saliba arusha ba myugariro benshi ibijyanye no kurinda izamu ariko cyane cyane bikubakira ku miyoborere ye mu kibuga n’icyizere yigirira.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO