Niba ufite umukunzi dore amagambo 4 ushobora kumubwira akamurutira andi yose yumvise

Iyo abantu bari mu rukundo usanga babwirana amagambo atandukanye kuko baba bifuza no gutera intambwe igana ku mubano urambye gusa ibi biherekezwa n’amagambo y’urukundo.

Dore amagambo aryohera umukunzi wawe kurusha andi yose

1.Aho uzaba hose nzaba ndi kumwe nawe

Iri jambo riraremereye cyane ndetse riryoha mu matwi ya benshi iyo baribwiwe n’abakunzi babo.

Gusa iri jambo rikubiyemo ibintu bikomeye, ibi biba byiza iyo iri jambo uribwiye umukunzi wawe muri ahantu hatuje ndetse ukanizera ko mutari mu bibazo cyangwa muhangayitse, rimubwire muri mu munezero kugirango adakeka ko urimo kumurema agatima bisanzwe.

2.Uri uw’agaciro kuri njye.

Ubusanzwe abantu benshi usanga ubutunzi bumva ko aribwo bafata nk’agaciro kabo gusa iyo ubwiye umukunzi wawe iri jambo yumva ko afite agaciro kurusha ifeza n’izahabu ndetse bigatuma arushaho kuba umuziranenge.

3.Umfatiye runini

Ubusanzwe mu buzima bwacu dukenera umufasha cyangwa umuntu ukubera umwunganizi ndetse umuntu afashwa n’abantu benshi batandukanye.

Gusa iyo umukunzi wawe akubwiye ati umfatiye runini ahita yiyumvisha ko nibura afite kimwe cya kabiri mu buzima bwawe ndetse arushaho kwishimira ubuzima mubanyemo.

4. Nkwibonamo

Iteka umuntu usanzwe iyo akubwiye ko akwibonamo wumva bigushimishije gusa biba agahebuzo cyane iyo umukunzi wawe akubwiye gutya kuko bikuremamo ishusho y’ubumwe bukomeye buri hagati yawe n’umukunzi wawe bityo mukarushaho kwizerana aho buri umwe yumva anyuzwe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO