Niba urera umwana akicwa n’umwera nta mwambaro agira ibyo ni ubukunguzi Miss Jolly akebuye ababyeyi batita ku bana babo

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Miss Jolly yongeye gukebura ababyeyi batita ku bana babo ngo babafashe mu mibereho yabo kuko ngo mu gihe bimeze gutyo ibyo abifata nk’ubukunguzi.

Miss Jolly ni umwe mu bakobwa badahwema gukebura ababyeyi batajya bita ku bana babo ndetse ni kenshi yumvikana mu biganiro atanga ashshikariza ababyeyi kwita ku bana babo ndetse bakanarushaho gukurikirana uburere bwabo.

Miss Jolly yakomeje yibutsa ababyeyi cyangwa abandi bantu bafite abana barera ko badakwiye kubahemukira ngo babatererane.

Yakomeje ashishikariza ababyeyi kwirinda gukoresha abana akazi k’agahato cyangwa kavunanye kuko go ibyo byose bisa n’akazi k’uburetwa aho ngo guhoza umwana ku nkeke n’ntonganya abenshi bibwirako baba bafasha abana babo nyamara ahubwo aribyo bishyira umwana ahantu habi.


Miss Jolly avuga ko kuba umubyeyi adashobora kugurira umwana we umwambaro wo kwabara ngo ibyo bintu we avuga ko ari ubukunguzi.




Dore ikiganiro Miss Jolly agaruka ku bijyanye n’uburinganire mu muryango

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO