Niba uri mu rukundo dore ibintu 2 by’ingenzi bizakwereka ko uwo mukundana akunda ubutunzi bwawe kuruta wowe ubwawe

Uyu munsi tuba mu isi aho amafaranga aho akubise hose hahita horoha ndetse rwose nta gushidikanya ko amafaranga asa n’aho ayoboye isi,ndetse uyu musi biragoye kuvuga urukundo rudaherekejwe n’amafaranga.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu 2 by’ingenzi bizakwereka ko umukunzi wawe agukurikiranyeho ubutunzi bwawe kuruta uko agukunda wowe ubwawe.
1.Ntabwo anezezwa no guhabwa impano zihendutse
Umuntu ukunda by’ukuri ntabwo ari ngombwa kumwifuzaho ibirenze ndetse rwose usanga urukundo nyarukundo rudashingira cyane ku mafaranga cyangwa se ubundi butunzi runaka gusa hari igihe umuntu akuzira mu buzima atagenzwa na kamwe ahubwo ugasanga akurikiye ubutunzi bwawe,niba rero ubona impano ihendutse itanezeza umukunzi wawe nyamara wamuha ifite agaciro gakomeye ukabona ameze amababa menya ko uwo muntu akunda ubutunzi bwawe gusa.
2.Iteka akwereka urukundo igihe abona ko agukeneyeho ubufasha.
Nta kibazo na kimwe cyatuma umukunzi wawe atakwaka ubufasha mu gihe abukeneye kandi ukaba wabimufashamo gusa nanone birababaza kubona umuntu akwitaho mu gihe ari uko agukeneyeho ubufasha ndetse ugasanga mu gihe nta bufasha agutegerejeho arakwihunza niba rero bimeze gutya mu rukundo rwawe zirikana ko urukundo rwanyu rushingiye cyane ku butunzi.