Niba uri umugabo dore ibintu umugore wawe akwifuzaho bityo urukundo rukarushaho gusagamba

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ibintu byibanze buri mugore wese aba yifuza ku mugabo we kugirango urukundo rwabo rukomeze gufata icyanga bityo rurusheho kubaryohera.
Niba uri umugabo ukaba ufite umugore dore icyo wamukorera bityo akagukunda cyane.
1.Ihutire ku mumenyesha amakuru runaka
Abagore benshi bakunda ndetse bagashimishwa bikomeye n’abagabo babo mu gihe babahayer amkuru runaka badategereje kuyakura ahandi hantu ndetse guha amakuru umugore wawe bimwerekako uri umwunganizi we wuzuye bityo akishimira ko umwizera.
2.Kumufasha mu gukemura ibibazo byugarije umuryango
Buri mugore wese yishimira kubona umugabo we ari umurwanashyaka ndetse agaharanira gukemura ibibazo by’urugo rwe ibi bishimisha cyane umugore.
3.Gufasha umugore gutegura amafunguro
Abagore benshi banezezwa no kubona abakunzi babo babafasha mu mirimo itandukanye nk’igihe barimo guteka wenda ugasanga umugabo arimo gutegura amasahane yo gufatiraho amafunguro n’ibindi.