Niba uteshwa umutwe n’urukundo dore inama uwahoze ari umugore wa Katauti yatanze zagufasha

Uwahoze ari umugore wa Ndikumana Amadi Katauti ariwe Irene Uwoya wamamaye nka Oprah yagiriye inama abantu bababarira mu rukundo ko bashobora kuruvamo bakerekeza amaboko yabo mu buhinzi

Uyu mugore Oprah yatandukanye na Katauti bamaze kubyarana umwana gusa we yatangaje ko mu guhe tugezemo abantu benshi usanga bateshwa umutwe n’urukundo gusa avuga ko bakwiye kumenya ko ubwo aba atari amahirwe yabo.

Ndetse Oprah yakomeje atangaza ko byaba byiza cyane babiretse bagahitamo kujya gukora ubuhinzi ndetse ngo abona ko ibi byabafasha kwiteza imbere kuruta guta umwanya w’ubusa.

Mu mahgambo ye yagize ati “urukundo ni byanga, gerageza guhinga muvandimwe wanjye… uzanshimira nyuma.”

Uyu mugore ubu butumwa yabutambukije kuri Instagram ye gusa bwakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe bemeranya nawe abandi bavuga ko akomeje kwirata kuko yahiriwe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.