Niba wacikanwe dore uko imikino ya Kamarampaka mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’’isi yaraye igenze ku makipe ukunda

Mu ijoro ryakeye hakinwaga imikino ikomeye cyane ya kamarampaka aho iyi mikino yari iyo kwishyura kugirango hamenyekane amakipe agomba guhagararira Afurika mu gikombe cy’isi kigomba kubera muri Qatar.

Imikino yaraye ikinwe ndetse byari ishiraniro ku makipe dore ko bamwe bari batanze n’ikiruhuko ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

Ku ikubitiro ikipe y’abaturanyi ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ntabwo yorohewe n’ikipe y’igihugu ya Morocco dore ko yaje kuba iyitsinda ibitego 4-1 bituma imikino yombi biba ibitego 5-2 dore ko mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.

Mu wundi mukino wari ishiraniro wahuzaga amakipe akomeye cyane aho ikipe y’igihugu ya Senegal yagombaga kwisobanura n’ikipe y’igihugu ya Misiri aho abakinnyi babiri bombi bakinira ikipe ya Liverpool mu gihugu cy’Ubwongereza bari bahanganye aribo Mohamed sarah na Sadio Mane.

Uyu mukino waje kurangira Senegal itsinze Misiri igitego 1-0 bituma amakipe yombi yose anganya dore ko Misiri nayo yari yatsindiye Senegal I Cairo igitego 1-0, ibi byatumye amakipe yombi ashyirirwaho iminota y’inyongera (Extra Time) gusa n’ubundi byakomeje birananirana bituma hitabazwa Penaliti aho ikipe ya Senegal yaje gukomeza kuri Penaliti 3-1.

Undi mukino wasabye ibitangaza ku mutoza Rigobert Song utoza ikipe y’igihugu ya Cameroun aho iyi kipe yaturutse inyuma maze itsinda ikipe y’igihugu ya Algeria ibitego 2-1.

Nyuma y’uko Algeria yari yatsindiye Cameroun ku kibuga cyayo mu mukino ubanza nayo iyisanze ku kibuga cyayo, gusa imikino yombi yatumye Cameroun ikomeza ku bitego 2-1.

Undi mukino wahuzaga ikipe y’igihugu ya Nigeriya (Super Eagles) hamwe n’ikipe y’igihugu ya Ghana (Black Stars) umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1, muri Ghana gusa ntibyabujije Ghana gusanga Nigeriya ku kibuga cyayo maze iyitsinda igitego 1-0 imbere y’abafana bayo bityo ihita inayisezerera.

Undi mukino waraye uhuje ikipe ya Mali na Tuniziya aho amakipe yombi yaraye anganyije 0-0 gusa umukino ubanza ikipe y’igihugu ya Tunisiya yari yabashije gutsindira Mali ku kibuga cyayo igitego 1-0 ibi byatumye ikipe y’igihugu ya Tuniziya ihita ibona itike yo kujya mu gikombe cy’isi.

Dore amakipe agomba guhagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’isi muri Qatar

1.Morocco
2.Tunisiya
3.Senegal
4.Ghana
5.Cameroun

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO