Niba waratinye gushinga urugo dore imimaro yo gushaka umugore ucikanwa nayo

Rimwe na rimwe utekereza ko kuba udashaka umugore bikurinda ibibazo ndetse ukumva utekanye muri wowe gusa menyako gufata umwanzuro ugashinga urugo bifite akamaro gakomeye cyane ugereranyije n’abakomeje kwinangira, Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mimaro n’inyungu zifatika zo kwiyemeza ugashinga urugo.
ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere bugaragaza ko burya ahantu hatuwe cyane n’abantu benshi bubatse ingo hashobora gutera imbere ugereranyije n’ahatuwe n’abantu b’ingaragu.
Reka ibi bituganishe ku mimaro yo gushinga urugo ndetse n’inyungu zifatika ibi bishobora kukuzanira wowe n’umuryango wawe.
1.Gushinga urugo bikubera intangiriro nziza y’ubuzima
Nyuma yo gushinga urugo ibi bituma wowe urushaho guhirimbanira ikiza ugana imbere ndetse ukarushaho guterwa imbaraga n’umwunganizi wawe biciye mu kugirana inama hagati yanyu, ndetse utangira kunganirwa mubyo ukora byose n’umwunganizi wawe haba mu buryo bugaragara ndetse no mu mitekerereze ibi byose bigushyitsa ku ntangiriro nziza.
2.Gushinga urugo byongerera ababana kunga ubumwe muri byose
Kuri iyi ngingo birasobanutse kuko ibyo wakoraga uri umwe uba ubonye undi muntu mujya inama niba wageze ku ntego zawe akagufasha kwishimira ibyo wagezeho ndetse niyo byagenze nabi arushaho kukuba hafi agakomeza kuguhumuriza ibi bikurinda kwiheba cyangwa se ubwigunge aho wumva ko utari wenyine ukarushaho gukomeza ujya imbere ndetse murushaho gusangira ibyiyumviro n’amarangamutima.
3.Gushinga urugo bizanira umunezero mwembi
Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu mwaka wa 2017 bwagaragaje ko abantu babana babaho ubuzima bwubakiye ku byishimo ugereranyije n’abibana ndetse muri iyi si nta muntu numwe utifuza kubaho ubuzima burimo ibyishimo hamwe n’umunezero ndetse kubana bitanga umunezero n’ibyishimo ku bunganizi bombi bahisemo gushinga urugo.
4.Gushinga urugo byongera ikizere cyo kubaho
Abahanga mu bijyanye n’imibereho y’ababana mu bushakashatsi bakoze bwemeza ko abashakanye bagira amahirwe y’icyizere cyo kubaho ugereranyije n’abibana ndetse n’ibarurishamibare ryagaragaje ko imfu nyinshi zishingiye ku bantu benshi bibana ugereranyije n’abashakanye.
5.Gushinga urugo bigira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’umuryango
Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo benshi iyo barambaye n’abo bashakanye bituma amafaranga yabo yiyongera ndetse n’ubutunzi bukarushaho kwiyongera ndetse igishishikaje kuri ibi ni uko mu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 100 bataye ingo zabo bwagaragaje ko ubukungu bwabo bwahise bucumbagira mu kigwi cyo kugirango bwiyongere.