Niba wifuza kugira urugo rwiza dore imyitwarire uzakemanga nuyibona ku musore mugihe kurushinga

Abakobwa benshi baba bifuza abahungu bazavamo abagabo bahamye ndetse ni ngombwa ngo umukobwa amenye neza ibintu biranga umusore utazavamo umugabo uhamye.
Niba wifuza kugira urugo rwiza dore imyitwarire ikwiye gukemanga mu gihe uyibona ku musore ndetse ukwiye kuzirikana ko bigoye ko yavamo umugabo uhamye.
1.Umusore w’umunyabugugu
Umusore ugira ubugugu usanga aba yikunda ku buryo bukomeye ndetse agakunda kuba nyamwigendaho,aba basore usanga barangwa no kunenga abandi bantu ndetse bagakunda kwihenura mu mvugo y’ubwiyemezi kandi itangaje niba rero ari uku umusore mukundana ameze menya ko bigoye ko azubaka urugo ngo rukomere.
2.Umusore w’umunyabinyoma
Kuri iyi ngingo irumvikana ndetse buri muntu wese kuri iyi si ntabwo akunda umuntu ushobora kumwishushanyaho akamwiyereka uko atari, ndetse ni ngombwa ngo umenye ko urukundo rwubakira ku bunyanagamugayo n’ubupfura bukomeye gusa iyo hajemo ibinyoma usanga biba ari ikibazo gikomeye.
3.Umusore uguca inyuma
Niba wifuza umunezero mu rugo rwawe uzirinde kubana n’umusore wamenye ko aguca inyuma dore ko bigoye ko ushobora kuvuga ko wamuhindura kuko ingeso burya ipfa nyirayo yapfuye.