Nick Cannon ati "Njyiye gutangira ikipe y’umupira w’amaguru" nyuma y’uko yitegura kubyara umwana wa munani

Nick Cannon w’imyaka 41 ari kwitegura kuba se w’abana umunani ndetse yateye urwenya avuga ko agiye gutangira ikipe y’umupira w’amaguru nyuma yo kubyara uyu mwana ategereje we n’umugore we.
Uyu mugabo usanzwe umenyerewe mu ruganda rw’imyidagaduro aho afite n’ikiganiro cya televiziyo cyitwa Nick Cannon Show, yaje gutangaza ko ategereje kubyara umwana wa munani w’umuhungu hamwe n’umunyamideli Bre Tiesi.
Mu rwenya rwinshi cyane asetsa, mu kiganiro Nick yagiranye na Entertainment Tonight yagize ati : " Njyiye gutangira ikipe y’umupira w’amaguru hamwe n’abana banjye. "
Muri iki kiganiro yagarutse ku makuru avuga ko Rihanna ategereje umwana we wa mbere hamwe n’umukunzi A$AP Rocky, agira ati: "Umukobwa wanjye Rihanna aratwite kandi ntabwo ari uwanjye." atera urwenya yumvikanisha ko umwana Rihanna atwite atari uwe.
Mu gihe yemeza amakuru y’umwana, Nick yerekanye ifoto y’ibirori bye na Bre bakoze ku cyumweru dusoje nyuma yo kumenya ko yasamye umuhungu.
Nick yakomeje agira ati " Ni umuhungu, Twabimenye ejo." Buri wese aziko mfite abana benshi ntwabo ari amarushanwa. Umwe wese arihariye."
Nick yatangaje kandi ko yari azi ibijyanye no gutwita kwa Bre mbere y’urupfu rubabaje rw’umuhungu we Zen w’amezi atanu mu Kuboza 2021.
Nick Cannon aritegura kubyara umwana wa munani hamwe n’umugore we Bre.
Yanditswe na Editor.