Nick Dimpoz agiye gushyira imbaraga mu muziki wa Gakondo

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Ndayizeye Emmanuel uzwi nka Nick Dimpoz nyuma yo gusohora indirimbo iri mu njyana ya Gakondo avuga ko ariho agiye gushyira imbaraga cyane.

Nick Dimpoz ni umwe mu bahanzi bafite impano nyinshi harimo iyo kubyina gakondo, gukina filime ndetse no kuririmba.

Yatangiye umuziki yibanda ahanini ku njyana ya kinyafurika, ‘Afro-beat’ gusa ubu asigaye akora n’indirimbo zirimo umudiho w’umwimerere w’Abanyarwanda.

Aherutse gusohora iyitwa ‘Ngera’, mugusobanura iyo ndirimbo avuga ko aba aririmbira umukobwa bakundana.

Ati “Ngera n’izina ry’umukobwa mba ndirimba, aba ari umukunzi wanjye turikumwe gusa mubwira uko na mukunze nkanishimira ko tubanye mbese tumaze gusezerana kubana akaramata nkomeza mutaka mu magambo y’urukundo mvuga nti uri inganji iganje dore untije umurindi nkagukunda urutagira ingano ngera we.”

Abafana be mu muziki ngo muri uyu mwaka bamwitegeho byinshi kuko azabaha umuziki wa Gakondo mwiza ugaragaza umuco Nyarwanda kugirango uzakomeze uganze.

Ku bamukunda muri Cinema n’abo ntiyabibagiwe kuko muri uyu mwaka ngo hazasohoka filime nshya yakinnyemo izaba yitwa ‘Mazane’.

Uyu muhanzi ufite umugore uhanga ariko yibanda kuri Gakondo gusa avuga ko muri gahunda afite vuba harimo no kuba bakorana indirimbo dore ko banahuriye mu itorero rimwe ry’Intayoberana.

Ati “Uretse no kubiteganya ahubwo dufitanye imishinga myinshi izabageraho mu minsi iri imbere nayo ya gakondo.”


Nick Dimpoz avuga ko afitanye imishinga n’umugore Sangwa Aline ukuriye itorero Intayoberana

Ngera-Indirimbo nshya ya Nick Dimpoz

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO