Nick Minaj utemera urukingo rwa Covid-19 agiye kwikorera ubushakashatsi bwe

Umuraperikazi Nick Minaj nyuma yo Kwandura icyorezo cya Covid-19 bigatuma amara igihe cy’icyumweru kure y’Umwana we, yatsembye ko atazikingiza Covid-19 atarikorera ubushakashatsi bwe.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje kwibaza niba koko uyu muhanzikazi arwanya inkingo za Covid-19 nyuma y’amagambo aherutse gutangaza kuri Twitter ye.

Ku wa mbere w’iki cyumweru yagombaga kwitabira ibirori bya Met Gala kubera amabwiriza yo kubahiriza kwirinda Covid-19 muri ibyo birori aho byasabwaga ko uwatumiwe wese agomba kuba yarikingije ntiyigeze abyitabira kubera kwanga urwo rukingo.

Uyu muhanzi nyuma yo kutitabira ibyo birori yagize ati "Ninikingiza sinzaba mbikoreye ibirori bya Met ahubwo bizaba ari uko namaze gukora ubushakashatsi bwanjye kandi nantangiye no kubukora."

Uyu muririmbyikazi mu minsi ishize yagiye ku mbuga nkoranyambaga atangaza amakuru y’ibinyoma kuri Covid-19 aho yagize ati "Mubyara wanjye uba muri Trinidad yanze kwikingiza nyuma yaho inshuti ye yikingije igahita igira ikibazo cyo kudatera akabariro (Akaba Ikiremba) ndetse ikanabyimba udusabo tw’intanga kandi yari ifite ubukwe mu byumweru bikeya bigatuma umukobwa bagombaga gushyingiranwa amubenga."

Nyuma yo gutangaza ibyo benshi mu bafana be batewe umujinya nibyo yavuze maze batangira ku mubwira ko ibyo bimenyetso byose yavuze Atari ingaruka z’Inkingo, ahubwo ko iyo nshuti ya mubyara we yaba yaranduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina aho kuba inkingo za Covid.

Umuhanga mu bijyane n’ubuzima bw’imyanya ndagabitsina Dr Raven Baxter yemeye kumufasha kumva ko inkingo zitandukanye zihari.

Yagize ati "Niba ushaka kuvugana n’umuhanga akaba n’umufana wawe niba ushaka kumenya ibyerekeye urukingo, nifuza kuvugana nawe!"

Nyuma yo kubona ko abafana be byabarakaje Nick Minaj ku mugoroba washize yahakanye amakuru avuga ko arwanya urukingo rwa Covid-19 ahubwo avuga ko yiteguye gufata urukingo akaba yahise atangiza ubukangurambaga abaza abafana be agira ati “Ubu nafata urukingo ni uruhe rmwangira inama ko nafata ?”

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO