Nicki Minaj n’umugabo we Kenneth Petty barashinjwa gutoteza umugore

Nicki Minaj n’umugabo we Kenneth Petty bombi barashinjwa gutoteza umugore wigeze gukorerwa ihohoterwa n’uyu mugabo wa Nicki Minaj mu myaka 27 ishize.

Urukiko rwa New York rwakiriye ikirego kivuga ko Nicki Minaj yahaye uyu mugore utaratangajwe amazina akayabo k’amadolari y’Amerika ibihumbi magana atanu ( 500,000 $ = 503,040,000 RWF) kugirango atazavuga ihohoterwa yigeze gukorerwa na Kenneth Petty aho yagerageje ku musambanya ku ngufu mu myaka 27 ishize.


Nicki Minaj n’umugabo we Kenneth Petty barashinjwa ibyaha byo gutoteza umugore wigeze gukorerwa ihohoterwa n’umugabo wa Nicki Minaj.

Uyu mugore w’imyaka 43, akomeza avuga ko yagiye ahamagarwa inshuro nyinshi kuri telefone abwirwa amagambo ateye ubwoba ndetse akavuga ko yagiye asurwa inshuro nyinshi mu rugo rwe mu buryo butunguranye agasurwa na Minaj ubwe, umugabo we Kenneth Petty n’ababunganira mu mategeko.

Uyu mugore akomeza avuga ko yahawe amadolari y’amerika ibihumbi magana atanu (500,000 $) kugira ngo avuguruze inkuru ye ivuga ko Kenneth Petty yigeze kugerageza ku mukoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu igihe yari afite imyaka cumi n’itandatu, icyo gihe hari mu mwaka w’1994.

Kenneth Petty ubu ni umugabo ufitanye umwana w’amezi 11 na Nicki Minaj, icyaha yashinjwe gukora mu mwaka w’1994 cyaramuhamye ndetse akatirwa igifungo cy’imyaka ine n’amezi atanu muri gereza.

Ikirego gishya cyashyikirijwe urukiko rwa New York kivuga ko nyuma yuko Petty yananiwe kwiregura ku byaha ashinjwa byo gutoteza uyu mugore, uwatanze ikirego nawe nibwo yatangiye kwakira ubutumwa bugufi buturutse kuri uyu muryango wa Nicki Minaj n’umugabo we ndetse nyuma batangira no kumuha amafaranga ngo avuguruze inkuru y’ihohoterwa yakorewe.


Nicki Minaj yiyemeje gukora ibishoboka byose kugirango izina ry’umugabo we batarisiga icyasha.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO